News:
Press releases
Events
Announcements

Pictures

Important Documents

DEVELOPMENT JOURNALISM AWARDS 2015

Read more documents »

Find us on

Get Email updates



Itangazo rigenewe abanyamakuru

Published on: 2-04-2021

ITANGAZO KU GIKORWA CYO GUHEMBA ABANYAMAKURU B’INDASHYIKIRWA KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’UBWISANZURE BW’ITANGAZAMAKURU

Kigali, ku wa 2 Mata 2021 - Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’abandi bafatanyabikorwa bagiye gutanga ibihembo ku nshuro ya 8 ku banyamakuru n’ibitangazamakuru byabaye indashyikirwa. Igikorwa cyo gutanga ibi bihembo bizwi nka Development Journalism Awards (DJA) kizahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru uzaba ku wa 3 Gicurasi 2021.

Perezida wa ARJ, Havugimana Aldo yagize ati “n’ubwo ibikorwa bitandukanye byahungabanyijwe na COVID-19, twasanze ari ngombwa gushaka ubushobozi, twegera abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo dukomeze iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru babaye indashyikirwa nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka.” Ashimanagira ko guhemba abanyamakuru no gushima ibitangazamakuru ari ingenzi, yongeraho ati “muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya COVID19 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurwanya icyo cyorezo bataretse no gukomeza gutangaza amakuru n’ibiganiro mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu.”

Imitegurire y’iki gikorwa izagira impinduka ugereranyije n’uko byakorwaga mbere kubera ingamba zihari zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abanyamakuru bazasabwa gutanga ibiganiro n’inkuru babinyujije ku koranabuhanga. Ku birebana n’umuhango nyirizina wo gutanga ibihembo na wo uzaba hashingiwe ku ngamba ziriho muri Kigali.

Ni ku nshuro ya 8 hagiye kuba igikorwa cyo guhemba abanyamakuru n’ibitangazamakuru. Kuri iyi nshuro hazatangwa ibihembo mu byiciro birenga 20. Itangazo rigaragaza ibyiciro bizapiganirwa rizashyirwa ku mbuga za murandasi zikurikira: www.arj.rw na www.rgb.rw

End

Itangazo rigenewe abanyamakuru
Document type:PDF
Document size:475.4 kb
Published date: 2-04-2021 / 14:06
Other Articles from Press releases section
1 | 2
+   Media Outlets +   Publications
+   Career Opportunities
+   Code of Ethics
+   Support ARJ
Why join ARJ