News:
Press releases
Events
Announcements

Pictures

Important Documents

DEVELOPMENT JOURNALISM AWARDS 2015

Read more documents »

Find us on

Get Email updates



Kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Published on: 10-04-2021

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) hamwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) birashishikariza ibigo by’itangazamakuru n’abanyamakuru guharanira kutaba umuyoboro w’ibitekerezo bihembera urwango n’amacakubiri, ndetse n’ibigamije guhakana cyangwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gihe kwibuka byahuriranye n’ibihe bibi byatewe n’icyorezo cya COVID-19, ibi bikaba bidatuma kwibuka bikorwa nk’uko byari bisanzwe, aho abantu bahurira hamwe ari benshi bagafatana mu mugongo. Turasaba ko ibitangazamakuru byakomeza kugira uruhare rw’ibanze mu gufasha Abanyarwanda kwibuka twiyubaka cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi ijana yahariwe ibikorwa byo kwibuka.

By’umwihariko, ku wa 11 Mata 2021 hazaba ibiganiro binyuranye ku maradiyo na televiziyo bigaruka ahanini ku mateka y’uruhare rw’itangazamakuru muri jenoside yakorewe Abatutsi. Hazaba hagamijwe kwamagana uwo ari we wese washaka kwimakaza imikoreshereze mibi y’itangazamazamakuru nk’umuyoboro ubiba macakubiri n’urwango, ahubwo abantu bashishikarizwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Tukaba dusaba abagize umuryango mugari w’itangazamakuru guteganya umwanya wo kwibuka bagenzi babo b’abanyamakuru bazize jenoside, tunashishikariza ibigo by’itangazamakuru n’abakora umwuga w’itangazamakuru gufata mu mugongo imiryango yasigaye ya bagenzi babo bazize jenoside.

Nk’abanyamwuga, turabasaba guharanira igihe cyose kutaba umuyoboro w’ibitekerezo byasubiza Abanyarwanda kimwe n’abatuye isi mu icuraburindi rya jenoside, hirindwa cyane cyane imvugo zihembera urwango n’amacakubiri, zikanapfobya jenoside.

Mu rwego rwo kwibuka abanyamakuru bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubashyikirije ku mugereka w’ubu butumwa, urutonde rw’amazina y’abanyamakuru bayizize bashoboye kumenyekana.

Dukomeze kwibuka kandi twiyubaka.

Bilkorewe i Kigali, ku wa 09 Mata 2021

----------- End -------------

Itangazo rigenewe abanyamakuru - Kwibuka27
Document type:PDF
Document size:750.9 kb
Published date: 10-04-2021 / 09:22
Other Articles from Press releases section
1 | 2
+   Media Outlets +   Publications
+   Career Opportunities
+   Code of Ethics
+   Support ARJ
Why join ARJ